Imbyino gakondo zihindura ibirori ibihe bitazibagirana.
Serivisi Dutanga
Tuzana umuco nyarwanda mu buzima bwa buri munsi binyuze mu myiyerekano y’uje ubunyamwuga, ishimishije kandi yuzuyemo ishema. Urimo gutegura ibirori byihariye cyangwa igikorwa mpuzamahanga - tugufasha kurema ibihe bitazibagirana kandi byuje urukundo n’inkuru zivugwa mu mbyino no mu mirya.
Ibirori by’ubukwe
Imbyino zacu z’ubukwe zongera ubwiza n’agaciro ku munsi wawe udasanzwe — zihuza urukundo, injyana n’umuco kugira ngo habe ibihe by’ibyishimo n'umunezero.
- Imbyino gakondo zo kwakira abageni
- Imirishyo n’indirimbo zigezweho mu gihe cy’ibirori
- Uburyo bwo guha abashyitsi umwanya wo kubyina nabo
Ibirori by’Ibigo byigenga, Inzego za Leta n'ibya abantu ku giti cyabo
Tuzana ishema n’imbaraga by’umuco nyarwanda mu birori , inama, n’iminsi mikuru. Ibyateguwe n’igihugu, ibigo cyangwa iby'abantu ku giti cyabo — Hamwe natwe, buri gikorwa kiba gifite agaciro n’ubusobanuro kikaba urwibutso rutazibagirana.
- Imbyino zateguriwe inama, imurikabuikorwa n’ibirori bikomeye
- Guhuza ibikorwa n’abategura ibirori ku rwego rw’umwuga
- Imbyino zo kwakira abayobozi n’abashyitsi bakomeye
- Imyiyerekano ihuye n’insanganyamatsiko y’igikorwa
Ubukerarugendo - Gususurutsa Abashyitsi
Imbyino zacu zituma abashyitsi bagerageza ubuzima bw’umuco nyarwanda — biba bidasanzwe ku bashyitsi mu mahoteli n’ibigo by’ubukerarugendo.
- Imbyino ku mahoteli n’amazu y’imyidagaduro (One & Only, Bisate, n’andi)
- Umuco nyarwanda w’ukuri mu ndirimbo, imyambaro n’inkuru
- Imbyino ziteguwe ku matsinda y’abasura igihugu
- Uburyo bwo gusabana n’abashyitsi binyuze mu muco
Kwiga kubyina Kinyarwanda
Twigisha imbyino nyarwanda nk’ubugeni, inkuru n’uburyo bwo guhuza abantu. Amahugurwa yacu afunguriwe abanyarwanda, abanyeshuri n’abashyitsi bashaka kwiga no kwidagadura kinyarwanda.
- Amahugurwa kuva ku rwego rw’abatangizi kugeza ku rw’ababigize umwuga
- Amahugurwa ku Itsinda cyangwa umuntu ku giti cye
- Kwiga uburyo bwo kubyina gakondo n’injyana nyarwanda