×

Saba Serivisi

Murakaza neza! Ugiye kuzuza ifishi yo gusaba serivisi za Inyange Conservation Group.
Uzuza amakuru yerekeye serivisi ushaka cyangwa wahisemo, kugira ngo tugufashe kugera ku byifuzo byawe mu buryo bwihuse kandi buboneye.
Wisanzure mu kubaza ikibazo icyo ari cyo cyose — iyi fomu si iyo kwemeza ko idutumiye.
Gutumirwa byemezwa mu buganiro tugirana kuri Email cyangwa WhatsApp nyuma y'uko mwujuje iyi fomu.
Ku bibazo bisanzwe — igitekerezo cyangwa kudusuhuza bisanzwe, mukoreshe ipaji yo kutwandikira.

Ushaka kohereza ubutumwa ukoresheje?

Aho Umurage Uhura n’Ibirori

Kuva mu bukwe kugeza ku rubyiniro mpuzamahanga, twerekana urwo u Rwanda ari rwo — duhuza umuco, umuziki n’ibyishimo mu birori byose.

Abo Turi Bo

Turi INYANGE CONSERVATION GROUP — umuziki w’ubuzima w’u Rwanda.

Dushyigikiwe n’urukundo rwa gakondo - imbyino n'umuziki - twatangiye nk’itsinda rito, ritari rifite ibuhanga bwihariye, uretse gusa urukundo n’ubunyamurava. Mu rugendo rwacu, twagiye duhura n’abandi bafite urukundo rwa gakondo, dufatanya urugendo rwo kumva icyo gakondo aricyo koko — ibyishimo nyabyo

Ubu dukomeje urwo rugendo hamwe, ari nako dusangira n'amwe — tubyinira mu bukwe, ibirori by’igihugu cyangwa ib'abantu ku giti cyabo, mu ma murikagurisha mpuzamahanga ndetse n'ibikorwa by'ubukerarugendo, tuyobowe n’ikintu kimwe: urukundo rw’umuco gakondo.

Inyange Group performing

Intego n’Icyerekezo

Intego yacu

Gufasha buri wese kumva no kuryoherwa umuziki ndetse n'ibirori nyabyo — mu birori byuzuye umunezero n'ubusabane.

Icyerekezo cyacu

Kubyutsa mu mitima yose — haba hano cyangwa hirya no hino — urukundo rw’imbyino nyarwanda, no gusangiza bose ubwiza bwayo nk’umuco uhuza imitima.

Urugendo Rwacu

Kuva mu birori byo mu isantere, kugeza mu nzu z'ibirori zikomeye mu Rwanda, urugendo rwacu rwagiye ruyoborwa n’urukundo n’ubuhanga. Twatanze ibyishimo binyuriye mu kubyina mu birori bya: Kwita Izina 2025, Global Africa Event,... Muri One & Only Gorilla's Nest, Singita Kwitonda Lodge,... dusangiza abashyitsi baturutse hirya no hino ubwiza n’ishema by’u Rwanda.

Bizera Ubunyamwuga Bwacu

Partner 1 Partner 2 Partner 3 Partner 4 Partner 5 Partner 6 Partner 7 Partner 8 Partner 1 Partner 2 Partner 3 Partner 4 Partner 5 Partner 6 Partner 7 Partner 8 Partner 1 Partner 2 Partner 3 Partner 4 Partner 5 Partner 6 Partner 7 Partner 8