Murakaza neza! Ugiye kuzuza ifishi yo gusaba serivisi za Inyange Conservation Group.
Uzuza amakuru yerekeye serivisi ushaka cyangwa wahisemo, kugira ngo tugufashe kugera ku byifuzo byawe mu buryo bwihuse kandi buboneye.
Wisanzure mu kubaza ikibazo icyo ari cyo cyose — iyi fomu si iyo kwemeza ko idutumiye.
Gutumirwa byemezwa mu buganiro tugirana kuri Email cyangwa WhatsApp nyuma y'uko mwujuje iyi fomu.
Ku bibazo bisanzwe — igitekerezo cyangwa kudusuhuza bisanzwe, mukoreshe ipaji yo kutwandikira.
Ibihe byawe byaba ibyishimo nyabyo bitazibagirana — nezezwa n’imbyino gakondo zigaragaza ishema n’umunezero w’u Rwanda.
Turi INYANGE CONSERVATION GROUP — Isoko y’umuziki n’imbyino nyarwanda.
Binyuze mu mbyino, ingoma, ikondera n’ingendo...,
Buri mbyino ni inkuru, buri murishyo n'ibyiyumvo bya Kinyarwanda,
buri mwanya uguhamagara kumva, kwegera — no gukunda umuco.
Kuva mu bukwe, ibihe byo kwishimira ibyiza bitatse u Rwanda, kugeza ku birori bisanzwe cyangwa byo k'urwego ry’igihugu - Leta, twerekana ishema ry’u Rwanda mu bwiza n’imbaraga. Mu myamboro myiza ya Kinyarwanda, turabyina tugasusurutsa koko — tubungabunga umuco wacu.
Si ubyina gusa — ahubwo ni ugusangiza abandi uburyohe bw'umuco nyarwanda.
Binyuriye mu mahugurwa — dufasha abanyarwanda n’abashyitsi kumenya no gusobanukirwa umunezero n’ubusobanuro bw’imbyino nyarwanda, kugira ngo umuco wacu utazibagirana, ahubwo dusangire ibyiza byawo bitagereranywa.
Umuco nyarwanda mu buzima bwose binyuze mu mbyino, mu kwigisha no mu gusangiza inkuru.

Duhesha ishema ibirori by’ubukwe binyuze mu mbyino nyarwanda, zigaragaza ibyishimo, ubumwe n’umurage.

Dususurutsa abitabiriye ibirori bya Leta, imihango yihariye n’ibikorwa by’abikorera — duha agaciro umuco mu bwitonzi, ubunyamwuga n’ubuhanga.

Twerekana umuco nyarwanda imbere y’abashyitsi — kuva ku mahoteli, ahantu nyaburanga n'ibindi bikorwa nyaburanga, tugatera ishema abahasura bose.

Menya imbyino n’ingoma gakondo, hamwe n’ababyinnyi b’abahanga — dukomeza gusigasira umuco wacu.
Reba amwe mu mashusho n’amafoto agaragaza imbyino, imyambaro n’ibihe bigaragaza inkuru y’u Rwanda.




.jpg)


